Wari uzi aho abantu dukomoka n’aho izina ryacu ryavuye? Wari uzi ko twaremanwe umutima mwiza w’ubumuntu ari nayo mico myiza ya muntu? Wari uzi ko umuntu yaremwe mu ishusho y’IMANA no mu misusire yayo? Iyi mico myiza ya muntu ni impuhwe, imbabazi, ubugwaneza, umutima mwiza, ubuntu, urukundo, no kwihangana.

Byaje kugenda gute se? Kubera iki iyi mico yacu myiza igenda icika? Kubera iki ku isi hari ububabare bwinshi? Ese ibi twabikizwa n’iki?

Iki gitabo gisubiza ibyo bibazo.

Sisiteme n'Abaremyi

Iki gitabo ni kimwe mu ruhererekane rw’ibitabo “Inyurabwenge n’Intekerezo ku byihishe inyuma y’iremwa ry’isi.”  Iki gitabo gisobanura iremwa; gisobanura impamvu turiho,  impamvu ibintu bibayeho n’ukuntu byageze hano ku isi. Iki gitabo gisobanura ijambo “kurema” icyo ari cyo, ibyaremwe y’aba karemano cyangwa ibyakozwe n’abantu, uko kurema bitangira n’uko bikorwa, n’igitera urema kurema, n’uko ikiremwa cyangirika.Iki gitabo kiragerageza gusubiza ibibazo bimwe na bimwe wibaza mu buzima, impamvu tubayeho n’icyo dukwiriye gukora.

Ubumuntu

Aka gatabo UBUMUNTU ni agatabo gasobanura inkomoko y’umuntu n’ijambo ubumuntu ndetse n’isano aya magambo afitanye. Gasobanura ireme ry’ubumuntu n’uko ari wo muco abantu bahuriyeho kandi ko ufitanye isano n’uko baremwe, ndetse n’Uwabaremye. Nyuma umuntu yaje kwangirika atakaza ubu bumuntu ndetse umutima we hinjiramo ubunyamaswa, ku buryo ibibi byawigaruriye.  IMANA yaremye muntu ikoresheje Ijambo ryayo, akaba ari naryo iri gukoresha isana umutima wa muntu.

Ibiremwa, UMUREMYI

Aka gatabo Ibiremwa, UMUREMYI ni agatabo gasobanura ijambo kurema, ndetse kagaragaza ko kurema bikorwa, ko bitikora.  Kagasobanura ko ari IMANA Umuremyi yaremye byose. 

Filime yerekana ubuzima bw' Umwami YESU

Iyi filime yerekana ubuzima Umwami YESU yabayeho hano ku isi aje kuducungura. Uwayikinnye yitwa YESU ni umwongereza witwa Brian Deacon, mu w’1979. 

Home
Bibiliya
WhatsApp
YouTube
Aderessi